uri ubu Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo wa Zari ari mu bitaro muri Afurika y’Epfo kubera indwara y’umutima aho arimo kwitabwaho n’uwahoz...
uri ubu Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo wa Zari ari mu bitaro muri Afurika y’Epfo kubera indwara y’umutima aho arimo kwitabwaho n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan, ibinyamakuru bitandukanye bikomeje kwandika ko uyu Ssemwanga yaba yapfuye ariko Zari umurwaje yabiteye utwatsi
Kuri ubu umuhanzi Diamond Plutnumz uzwi nk’umugabo mushya wa Zari abafana be bakaba batavuga rumwe kukuba yararetse umugore we akajya kurwaza umugabo batandukanye, Diamond we akavuga ko nta kibazo kirimo kuba Zari yakwita kuri se w’abana be.
Kuva Zari yajya kurwaza uwahoze ari umugabo we Ivan Ssemwanga benshi mu bafana ba Diamond Plutnumz bagiye bamugaragariza ko bitari bikwiye ko yakwemerera umugore we kujya kurwaza umugabo batandukanye, ibintu Diamond atigeze avugaho kugeza abibajijwe n’umunyamakuru wa Clouds FM ubwo yari y mu kiganiro gica kuri iyo Radiyo kitwa U Heard. Diamond yahise amusubiza ko atabibonamo ikibazo Ivan Ssemwanga ari se w’abana ba Zari.
Yagize ati: “Nta kibazo mbonamo kuba Zari yajya kurwaza Papa w’abana be, Ese nkanjye ndamutse mbujije Zari kujya kumurwaza umuryango wanjye wabibona gute? Ese we umuryango wamufata gute? Nta mpamvu yo kumva ko niba utakibana n’umuntu mwigeze kugirana ibihe byiza byakubuza kumufasha mu gihe ari mu bibazo”
Diamond Plutnumz abajijwe ku mubano we na Ivan Ssemwanga yasubije ko nta bintu byinshi aziranyeho n’uyu mugabo kuko adafite na numero ze za telefone ndetse ko bamaze guhura rimwe mu buzima ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo byari byateguwe na MTV, akavuga ko ariko kandi kumenyana nawe cyangwa kutamenyana bitatuma adaha uruhushya Zari ngo ajye kumwitaho mu gihe arwaye.
Zarinah Hussein ni umunyamideri w’umuherwe ukomoka mu gihugu cya Uganda yashakanye na Diamond Plutnumz mu mwaka w’2015, kuri ubu bamaze kubyarana abana babiri biyongera ku bandi batatu uyu mugore yabyaranye Ivan Ssemwanga umugabo w’umukire babanye mbere yuko abana na Diamond.
COMMENTS