Urutonde rw'Abaperezida 10 bahembwa menshi muri Afurika

Abanyapoliki ubusanzwe baba bafite inshingano zikomeye zo kwita ku bibazo bya baturage bayoboye. nkuko bitangazwa nikinyamakuru africa cr...


Abanyapoliki ubusanzwe baba bafite inshingano zikomeye zo kwita ku bibazo bya baturage bayoboye. nkuko bitangazwa nikinyamakuru africa cradle uru nurutonde rwabayobozi bakomeye
uko barushanwa imishahara
10.Perezida Kagame

10.Kumwanya wa Cumi haza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ,Paul Kagame aho ahembwa  Amadorali ya Amerika  ibihumbi  mirongo inani na bitanu(85000$) buri  mwaka  ni ukuvuga arenga Miliyoni zirenga 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Africa Cradle ngo  aya mafaranga  Perezida  Paul Kagame  ayahembwa bitewe n’uburyo  ubukungu bw’u Rwanda  bukomeje  gutera imbere ku muvuduko udanzwe  bitewe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na we.



9. Ellen Johnson Sirleaf

Kuri uru rutonde  ku mwanya wa 9 haza  Perezidante  w’igihugu cya Liberia , ndetse akaba n’umugore wa mbere muri Afurika uyoboye igihugu ,Ellen Johnson Sirleaf  ahembwa Amadolari ya Amerika  ibihumbi mirongo icyenda (90000) buri mwaka.

Ellen Johnson  ku myaka  ye 76 y’amavuko  akaba  akomeje gushinjwa ruswa,akazu ndetse no kunanirwa kuzamura ubukungu bw’igihugu cye butifashe neza.



8.Alassane Ouattara
Ku mwanya wa 8 haza Perezida wa Ivory Coast, Alassane Ouattara  ahembwa  amadolari ya Amerika  ibihumbi ijana (100000)buri mwaka.Akaba afite ubumenyi  mu by’ubukungu ndetse akaba yarabigize umwuga.


7. Ali Zeidan
Ku mwanya wa 7 haza  uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Libya aho  umushahara we ku mwaka  wari   ibihumbi  ijana na bitanu by’Amadolari ya Amerika (105 000) ku mwana .Akaba yarirukanwe  ku mirimo ye na Komite y’Inteko Inshinga Amategeko  ndetse akaza  guhunga Libya ku ya  14 Werurwe ,2014.


6. Hifikepunye Pohamba
Ku mwanya wa 6 haza Perezida wa Namibia ,Hifikepunye Pohamba  aho ahemwa Amadolari ya Amerika  ibihumbi ijana na cumi (110000) ku mwaka .

Hifikepunye Pohamba  akaba yarayoboye  Namibia kuva muri Werurwe,2005.


5.  Denis Sassou Nguesso
Ku mwanya  wa 5  haza Perezida wa Congo Brazaville, aho ahembwa  amadolari ya Amerika  ibihumbi ijana na cumi (110 000) ku mwaka Denis Sassou Nguesso akaba yarayoboye  iki gihugu  kuva mu 1997

4. Ikililou Dhoinine
Ku mwanya wa 4 haza Perezida wa Comoros ,Ikililou Dhoinine uyoboye iki gihugu  kuva mu mwaka wa 2011 kugeza 2016 ahoy ahembwa amadolari ya Amerika  ibihumbi ijana na cumi na bitanu(115 000) buri mwaka

3. Uhuru Kenyatta
Ku mwanya wa gatatu haza Perezida w’igihugu cya Kenya,Uhuru Muigai  Kenyatta  watangiye kuyobora iki gihugu  ku ya 9 Mata,2013.Aho yahembwaga  Amadolari  ya Amerika ibihumbi  14 ku kwezi  ni ukuvuga  ibihumbi  134 ku mwaka.Mu mwaka  wa 2014 Perezida Kenyatta  ku bushake  akaba yaratanze urugero rwo  kugabanya imisharaha aho  yavuye ku bihumbi  14 by’amadolari ya Amerika yari asanzwe ahembwa ku kwezi  akajya ku bihumbi 11.


2.Abdelaziz Bouteflika
Ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rw’Abakuru b’ibihugu bahembwa agatubutse muri Afurika haza Perezoida w’igihugu cya Algeria, Abdelaziz Bouteflika  wayoboye iki gihugu kuva  mu 1999 , ahembwa Amadolari ya Amerika  ibihumbi 168 ku mwaka.

 1.Jose Eduardo dos Santos (Angola)
perezida jose eduardo dos santos niwe uyoboye abandi namafaranga agera kuri $20 billion aho ayoboye igihugu cye imyaka igera kuri 34 kuva 1979 kugeza 2017




COMMENTS

Name

business,3,entertainment,25,fashion,6,love,7,news,6,politics,19,science,4,sports,11,tech,6,tips,4,trends,11,
ltr
item
KIGALITRENDS.COM: Urutonde rw'Abaperezida 10 bahembwa menshi muri Afurika
Urutonde rw'Abaperezida 10 bahembwa menshi muri Afurika
https://blogger.googleusercontent.com/img/b/R29vZ2xl/AVvXsEjIGhyphenhyphenAlj2SyAXi-LeLkvrcWj3AMvCEYA6wKse7yx6mkbJl3AOu58Q8wQSxP0MAbFspmmmHkXo0MtZaWOEBGMKA22xm02ccYheKw-TvMR-IMTWYuaTwY6seeax9iNDuLoqcK_RPSVmssg/s320/Angolan+President+Jose+Eduardo+dos+Santos.jpg
https://blogger.googleusercontent.com/img/b/R29vZ2xl/AVvXsEjIGhyphenhyphenAlj2SyAXi-LeLkvrcWj3AMvCEYA6wKse7yx6mkbJl3AOu58Q8wQSxP0MAbFspmmmHkXo0MtZaWOEBGMKA22xm02ccYheKw-TvMR-IMTWYuaTwY6seeax9iNDuLoqcK_RPSVmssg/s72-c/Angolan+President+Jose+Eduardo+dos+Santos.jpg
KIGALITRENDS.COM
https://rwandisi.blogspot.com/2018/04/urutonde-rwabaperezida-10-bahembwa.html
https://rwandisi.blogspot.com/
https://rwandisi.blogspot.com/
https://rwandisi.blogspot.com/2018/04/urutonde-rwabaperezida-10-bahembwa.html
true
5037166827040801057
UTF-8
Loaded All Posts Not found any posts VIEW ALL Readmore Reply Cancel reply Delete By Home PAGES POSTS View All RECOMMENDED FOR YOU LABEL ARCHIVE SEARCH ALL POSTS Not found any post match with your request Back Home Sunday Monday Tuesday Wednesday Thursday Friday Saturday Sun Mon Tue Wed Thu Fri Sat January February March April May June July August September October November December Jan Feb Mar Apr May Jun Jul Aug Sep Oct Nov Dec just now 1 minute ago $$1$$ minutes ago 1 hour ago $$1$$ hours ago Yesterday $$1$$ days ago $$1$$ weeks ago more than 5 weeks ago Followers Follow THIS CONTENT IS PREMIUM Please share to unlock Copy All Code Select All Code All codes were copied to your clipboard Can not copy the codes / texts, please press [CTRL]+[C] (or CMD+C with Mac) to copy