Abanyapoliki ubusanzwe baba bafite inshingano zikomeye zo kwita ku bibazo bya baturage bayoboye. nkuko bitangazwa nikinyamakuru africa cr...
Abanyapoliki ubusanzwe baba bafite inshingano zikomeye zo kwita ku bibazo bya baturage bayoboye. nkuko bitangazwa nikinyamakuru africa cradle uru nurutonde rwabayobozi bakomeye
uko barushanwa imishahara
10.Perezida Kagame
10.Kumwanya wa Cumi haza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ,Paul Kagame aho ahembwa Amadorali ya Amerika ibihumbi mirongo inani na bitanu(85000$) buri mwaka ni ukuvuga arenga Miliyoni zirenga 60 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Africa Cradle ngo aya mafaranga Perezida Paul Kagame ayahembwa bitewe n’uburyo ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gutera imbere ku muvuduko udanzwe bitewe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na we.
9. Ellen Johnson Sirleaf
Kuri uru rutonde ku mwanya wa 9 haza Perezidante w’igihugu cya Liberia , ndetse akaba n’umugore wa mbere muri Afurika uyoboye igihugu ,Ellen Johnson Sirleaf ahembwa Amadolari ya Amerika ibihumbi mirongo icyenda (90000) buri mwaka.
Ellen Johnson ku myaka ye 76 y’amavuko akaba akomeje gushinjwa ruswa,akazu ndetse no kunanirwa kuzamura ubukungu bw’igihugu cye butifashe neza.
8.Alassane Ouattara
Ku mwanya wa 8 haza Perezida wa Ivory Coast, Alassane Ouattara ahembwa amadolari ya Amerika ibihumbi ijana (100000)buri mwaka.Akaba afite ubumenyi mu by’ubukungu ndetse akaba yarabigize umwuga.
7. Ali Zeidan
Ku mwanya wa 7 haza uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Libya aho umushahara we ku mwaka wari ibihumbi ijana na bitanu by’Amadolari ya Amerika (105 000) ku mwana .Akaba yarirukanwe ku mirimo ye na Komite y’Inteko Inshinga Amategeko ndetse akaza guhunga Libya ku ya 14 Werurwe ,2014.
6. Hifikepunye Pohamba
Ku mwanya wa 6 haza Perezida wa Namibia ,Hifikepunye Pohamba aho ahemwa Amadolari ya Amerika ibihumbi ijana na cumi (110000) ku mwaka .
Hifikepunye Pohamba akaba yarayoboye Namibia kuva muri Werurwe,2005.
5. Denis Sassou Nguesso
Ku mwanya wa 5 haza Perezida wa Congo Brazaville, aho ahembwa amadolari ya Amerika ibihumbi ijana na cumi (110 000) ku mwaka Denis Sassou Nguesso akaba yarayoboye iki gihugu kuva mu 1997
4. Ikililou Dhoinine
Ku mwanya wa 4 haza Perezida wa Comoros ,Ikililou Dhoinine uyoboye iki gihugu kuva mu mwaka wa 2011 kugeza 2016 ahoy ahembwa amadolari ya Amerika ibihumbi ijana na cumi na bitanu(115 000) buri mwaka
3. Uhuru Kenyatta
Ku mwanya wa gatatu haza Perezida w’igihugu cya Kenya,Uhuru Muigai Kenyatta watangiye kuyobora iki gihugu ku ya 9 Mata,2013.Aho yahembwaga Amadolari ya Amerika ibihumbi 14 ku kwezi ni ukuvuga ibihumbi 134 ku mwaka.Mu mwaka wa 2014 Perezida Kenyatta ku bushake akaba yaratanze urugero rwo kugabanya imisharaha aho yavuye ku bihumbi 14 by’amadolari ya Amerika yari asanzwe ahembwa ku kwezi akajya ku bihumbi 11.
2.Abdelaziz Bouteflika
Ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rw’Abakuru b’ibihugu bahembwa agatubutse muri Afurika haza Perezoida w’igihugu cya Algeria, Abdelaziz Bouteflika wayoboye iki gihugu kuva mu 1999 , ahembwa Amadolari ya Amerika ibihumbi 168 ku mwaka.
1.Jose Eduardo dos Santos (Angola)
perezida jose eduardo dos santos niwe uyoboye abandi namafaranga agera kuri $20 billion aho ayoboye igihugu cye imyaka igera kuri 34 kuva 1979 kugeza 2017
COMMENTS