Mu Rwanda hari abakobwa bamaze kugirwa ibyamamare no gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga kabone n'ubwo mbere baba baragerageje kwa...
Mu Rwanda hari abakobwa bamaze kugirwa ibyamamare no gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga kabone n'ubwo mbere baba baragerageje kwamamara mu bundi buryo ariko ntibibahire cyangwa ntibagere ku rwego nk'urwo ubu bariho. Hano umuntu yatanga ingero kuko zirahari kandi bamwe muri aba kwamamara ku mbuga nkoranyambaga ni yo bitwaye neza bibagirira akamaro cyane ko hari nk'abo bitunze n'ubwo bidakunze kuvugwaho rumwe hano mu Rwanda.
Aha twagaruka kuri amwe mu mazina amaze kuremera kubera imbuga nkoranyambaga cyane cyane mu nkuru yacu y’uyu munsi tukaba twashatse kwibanda ku bakobwa batanu. Abahungu nabo bamamaye babihawe n'imbuga nkoranyambaga barahari ariko ntabwo bakunze kuba ibyamamare cyane nk'uko biba bimeze mu bakobwa. Dore abakobwa batanu b'abanyarwandakazi baza ku isonga mu bagizwe ibyamamare n'imbuga nkoranyambaga.
1.Kate Bashabe
Uyu mukobwa ni umucuruzi w’imyenda mu mujyi wa Kigali, akaba umwe mu bakobwa bamaze kugirwa ibyamamare no gukoresha imbuga nkoranyambaga abantu bagakunda cyane amafoto ye bitewe n'uko ateye. Kate Bashabe ni umwe mu bamaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga aho usanga abazikoresha batamuzi mu Rwanda ari mbarwa. Ibi bimufasha mu bucuruzi bwe cyane ko anahanyuza amatangazo y’imyenda mishya aba yakoze cyangwa yaranguye.
2.Nana Super Sexy
Nana Super Sexy ni yo mazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga. Uyu ni umwe mu banyarwandakazi binjiye mu ruhando rw’imyidagaduro cyera ariko ntibakunde guhirwa no kwamamara. Aho imbuga nkoranyambaga zigaruriye Isi, uyu mukobwa byaramworoheye kwamamara mu Rwanda abinyujije mu mafoto ndetse n’amashusho yakwirakwizaga ku mbuga nkoranyambaga azunguza umubyimba ndetse n’amafoto ye yambaye mu buryo bumugaragaza uko ateye.
Ibi byatumye benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda kabone n'ubwo baba batamukurikira, byibuza bajya babona amafoto ye cyangwa amashusho ye. Uyu mugore ubusanzwe afite umugabo. Ni umwe mu bakunze kwifashishwa n'abateguye ibitaramo mu tubyiniro kugira ngo abyamamaze bitewe n'uko akurikirwa cyane n’umubare munini w’urubyiruko kandi benshi muri bo ari abasohokera mu tubyiniro.
3.Shaddy Boo
Shaddy Boo ni umugore nawe ufite abana babiri ariko ukurikirwa n'abatari bake mu Rwanda mu bakoresha imbuga nkoranyambaga. Uyu mugore gukurikirwa kwe byamugize icyamamare hano mu Rwanda cyane ndetse magingo aya akaba yaranamaze kwinjira ku rutonde rw’abategura ibirori bagatumirwa nk’abashyitsi b’imena mu rwego rwo kubyamamaza nk'uko byagenze mu minsi yatambutse aho hari ibyo yagiye yitirirwa mu mujyi wa Kigali.
4.Sandra Teta
Uyu mukobwa yiyamamarije kuba Miss SFB aza no kuhakura ikamba ry’igisonga ariko nyuma y'uko imbuga nkoranyambaga zigaruriye Isi uyu mukobwa ni umwe mu bamamaye ukagira ngo ni we wabaye Nyampinga icyo gihe usibye ko uburyo yakunze kuvugwamo bitari korohera na Nyampinga w’iyi kaminuza atifashishije imbuga nkoranyambaga.
Kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga byafashije uyu mukobwa kuvugwa cyane mu itangazamakuru ako akoze kose kakaba inkuru yewe n’umuhungu wese bakundanye bikaba inkuru. Sandra Teta yinjiye mu mwuga wo gutegura ibitaramo bituma yiyongeraho kuvugwa ari nako nawe abyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga cyane ko mu bazikoresha ari bake baba batamuzi.
5.Sacha Katee
Uyu mugore yatangiye kumenyekana ubwo yari umuhanzi ariko ntiyigeze aba icyamamare. Yakoze indirimbo zinyuranye zagiye zinacurangwa ariko ntiyamamaye cyane nk'uko biri ubu. Aho imbuga nkoranyambaga zigaruriye imitima ya benshi, yaje kwigarurira imitima y'abazikoresha bitewe n’amafoto akunze gushyira hanze agaragaza uko ateye. Kuri ubu ni umwe mu bakobwa b’abanyarwandakazi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyamara wareba igituma bakurikirwa ugasanga nta kindi usibye amafoto n’amashusho akunze gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Si aba gusa bakunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga wanasanga ataribo bakurikirwa cyane ariko mu by'ukuri aba nibo bakobwa ba hano mu Rwanda bamamaye bitewe n’imbuga nkoranyambaga zafashe amazina yabo atari akuze zikayakuza mu mitwe y’abanyarwanda yaba abo bimaze kugirira akamaro ndetse n'abazikoresha bakamenyekana gusa bikarangirira aho.
COMMENTS