Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 25 Werurwe 2018 ni bwo mu mujyi wa Kigali habereye iserukiramuco ry’urwenya ryiswe ‘Seka F...

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 25 Werurwe 2018 ni bwo mu mujyi wa Kigali habereye iserukiramuco ry’urwenya ryiswe ‘Seka Fest’ ryari ribaye bwa mbere mu Rwanda gusa magingo aya ryasize amateka mu mitwe y’abakunzi b’urwenya byumwihariko muri Kigali cyane ko usibye kuba hataramye abanyarwenya benshi n'abafana bari benshi.
Ku rubyiniro habanje Kigingi umunyarwenya mpuzamahanga w’i Burundi akaba ari nawe wa mbere ukunzwe muri iki gihugu cy’abaturanyi. Nyuma y’uyu murundi hakurikiyeho umunyakenya Chipukeezy asetsa abantu bikomeye, nyuma ye haza Sultan Idriss umunye Tanzania ukomeye mu gusetsa. Nyuma yuyu hakurikiyeho Eric Omondi nimero ya mbere mu karere mu gusetsa, akurikirwa n’umukobwa umwe rukumbi wari muri iki gitaramo Mammito nawe wo muri Kenya uyu akaba yakurikiwe na Salvador haza guheruka Klint Da Drunk.
Usibye aba ariko kandi hari abahanzi bataramiye abari aho barimo Sintex mukuru wa Arthur ari nawe wari wateguye iki gitaramo ndetse Mr Nice wakanyujijeho mu muziki w’aka karere, uyu akaba yongeye gushimisha abakunzi ba muzika hano mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi atahagera. Mr Nice ni nawe washoje igitaramo cyabereye muri Camp Kigali.
COMMENTS