Nyuma yaho tv na radio 1 bitangarije inkuru y’impunzi z’abarundi ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusiz...
Nyuma yaho tv na radio 1 bitangarije inkuru y’impunzi z’abarundi ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi, zifite imyemerere idasanzwe aho zatangaje ko zidashobora kurya ibiribwa byose byaciye mu ruganda cyangwa kuvurwa n’abaganga ,kuri uyu wambere byahagurikije minisiteri 2 arizo iyo gukumira Ibiza no kwita kubibazo by’impunzi na minisiteri y’ubuzima aho bagiranye ibiganiro bigamije gushakira umuti iki kibazo gishingiye ku myemerere.
Nkuko tv na radio 1 biherutse kubitangaza ku bijyanye n’imyumvire ndetse n’imyemerere by’impunzi z’abarundi zageze mu Rwanda tariki ya 6 werure 2018 ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,akarere ka Rusizi kazicumbikiye katangaje ko zigoranye cyane kuko zitarya ibiribwa byose byatunganyirijwe mu nganda , ntizemera kuvurwa n’umuganga uwo ari we wese keretse abo bari kumwe nabo,nta mwana wabo wemerewe gukingizwa,ntibarya amavuta,umunyu,isukarin’ibindi. Kuri ubu noneho bongeyeho n’ikindi gishya cy’uko nta munyamakuru wemerewe kubafata amashusho abagaragaza mu maso doreko basobanura ko batinya yuko wabafata imboni zabo bityo bikabagiraho ingaruka bo bita ko ari imbi.
Byatumye kuri uyu wa mbere Minisiteri ebyiri,iy’ubuzima n’iyo gukumira Ibiza no kwita ku bibazo by’impunzi,zisura inkambi y’agateganyo ya Nyarushishi aho izi mpunzi ziri,maze minisitiri ufite imounzi mu nshinwgano ze Jeanne d’Arc de Bonheur avuga ko bagiranye ibiganiro n’abahagarariye izi mpunzi hagamijwe gushaka umuti.

COMMENTS