Moise Mutokambali, wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa basketball kuri ubu yamaze guhagarikwa n’ishyirahamwe ...
Moise Mutokambali, wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa basketball kuri ubu yamaze guhagarikwa n’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda Ferwaba,uku gusezererwa kwe kuje nyuma yaho uyu mutoza ngo ashinjwa kutitwara neza ndetse kandi by’umwihariko akaba ngo yaranze no kumva inama yagirwaga ubwo yari umutoza w’ikipe y’igihugu.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda Ferwaba ryashyize ahagaragara ngo uyu mutoza Mutokambali yahagaritswe kubera umusaruro muke yagaragaje mu mikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi yabereye muri Mali muri Gashyantare, by’umwihariko akaba yarananze kumva inama yagirwaga.
COMMENTS