Umuririmbyi Nizzo Kaboss wa Urban Boys uherutse i Dubai yatangaje ko asabwe n’Imana gusubirana n’umwe mu bakobwa bakundanye yahitamo umukob...
Umuririmbyi Nizzo Kaboss wa Urban Boys uherutse i Dubai yatangaje ko asabwe n’Imana gusubirana n’umwe mu bakobwa bakundanye yahitamo umukobwa witwa Umulisa Yvette
bateganyaga kurushinga.

bateganyaga kurushinga.


Nizzo agikunda na Yvette ntiyahwemaga kugaragaza ishema n’isheja yari atewe no gukunda n’uyu mukobwa ukiri ku ntebe y’ishuri.Yakunze kumvikana anandika ko ashobora kuzamugira umugore Nyagasani akomeje urukundo rwabo ariko byarangiye buri wese aciye inzira ze.
Ku mbuga nkoranyambaga Nizzo yakundaga kwandika anashyiraho amafoto y’uyu mukobwa w’imyaka 23 avuga ko yamwihebeye akanarenzaho amagambo y’urukundo ashimangira ingingo nshya y’ubuzima bari baratangiye. Byose byatangiye Nizzo asiba amafoto yamuhuzaga na Yvette. Ibintu yasobanuraga ko atari byo byakwerekana y’uko yatandunye na Yvette bari barambanye mu rukundo.
COMMENTS