Nyuma y’amezi 12 yaranzwemo kwibaruka n’uburwayi, kugeza ubu Serena Williams wamenyekanye cyane nk’igihangange muri Tennis yatangaje ko a...
Nyuma y’amezi 12 yaranzwemo kwibaruka n’uburwayi, kugeza ubu Serena Williams wamenyekanye cyane nk’igihangange muri Tennis yatangaje ko agiye kugaruka mu marushanwa nubwo yumva ataragarura imbaraga.
Serena williams yamaze gutangaza ko yiteguye kuba yagaruka mu mukino we, ahereye ku marushanwa ategurwa na "Women Tennis Association" ariko avuga ko yumva atameze neza nk’uko yari ameze mbere yo kwibaruka.
Avuga ko nubwo agiye gutangira azihangana kuko ngo buhoro buhoro azajya agenda agarura imbaraga.
Ati « Ibi mbona bizafata iminsi myinshi ndetse n’ubu ndibaza uburyo nshobora gukomeza, ibihe mvuyemo byarankomereye cyane, ariko ndakomeza. Ubu icyo mbona ni uko nshobora kutongera kugira amahirwe nk’uko nabihoranye, ariko nzabigeraho ».
« Buri munsi uje uba ari umunsi mushya kandi umunsi wose ugomba kugenda neza. Gusa mfa kuba natangiye, nubwo nagenda biguru ntege ».
COMMENTS