Umupira w’amaguru ni kimwe mu byinjiriza amafaranga menshi ababikora hirya no hino ku isi, igihe bagurwa, ayo binjiza se mu bihembo, ye...
Umupira w’amaguru ni kimwe mu byinjiriza amafaranga menshi ababikora hirya no hino ku isi, igihe bagurwa, ayo binjiza se mu bihembo, yewe n’imishahara ihabwa abayobotse uyu mukino wavumbuwe n’abongereza mu mpera z’ikinyejana cya 18, iri hejuru cyane.
Mu Rwanda naho nyuma y’igihe cyaranzwe no gukina benshi bishimisha, bikaba byakuviramo kugabirwa n’abatware mu gihe cyo ha mbere kubera ko uzi guconga agapira, cyangwa ikaba inzira yakugeza ku meza y’abakomeye.
Ibintu ubu byarahindutse, gukina ruhago ni umwuga nk’indi, yewe umwuga wakubeshaho neza kurusha benshi mu rwa Gasabo.
RuhagoYacu, yagerageje kureba mu myaka ishize abakinnyi bashobora kuba baraguzwe amafaranga menshi, nyuma yaho umukinnyi Nshuti Savio Dominique, umwana w’imyaka 21 wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, atanzweho akayabo n’ikipe y’umujyi wa Kigali, kuri ubu benshi bari guha utubyiniriro nka Manchester City cyangwa Paris St Germain yo mu Rwanda, kubera ifaranga iri gutanga ku isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi.
Kuri uru rutonde turagaruka ku bakinnyi batanzweho amafaranga menshi n’amakipe y’imbere mu gihugu, ntabwo turagaruka ku mafaranga yagiye agurwa abanyarwanda cyangwa abandi banyamahanga bavuye mu Rwanda bajya gukina hanze yarwo.
Kugura abakinnyi usanga akenshi ari ibanga ku bakinnyi n’amakipe aha mu gihugu, dore ko bamwe batanatinya kuvuga ko ari ibanga, kuko hari amwe aba yarengeye mu yindi mfuruka.
Biragoranye kumenya amafaranga yagurwaga bamwe mu bakinnyi bazaga aha bafite amasura akanganye (urwasaya runini), abanyereje imisatsi kurusha abandi, abakomoka muri Brazil n’ahandi, baciye mu Rwanda mu myaka ishize.
Abagaragara kuri uru rutonde (Bakiriho), benshi RuhagoYacu, yagiye ibabaza koko niba amafaranga avugwa ko baguzwe ari yo, bamwe bakabihakana abandi bakabyemera batabyemera.
RuhagoYacu ikaba yaje kubatondeka, isanga aba bakinnyi bakurikirana muri ubu buryo:
Kwizera Pierrot (Rayon Sports-2016)
Uyu mukinnyi uri no mu bagikina muri shampiyona uyu mwaka mu ikipe ya Rayon Sports, ubwo yongererwaga amasezerano umwaka ushize wa 2016, ikipe ya Rayon Sports yamuhaye miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aza ku mwanya wa 10 mu batanzweho amafaranga menshi n’amakipe y’aha mu Rwanda.
COMMENTS