abagabo bati "ubu usigaye upfa bakakurerera umugore aho kukurerera umwana "

Aya ni amagambo ngarutseho nshaka kwerekana uko urukundo  abantu bagiriraga abana rwagabanutse, ndetse hamwe ukabona rwaranashize burundu....

Aya ni amagambo ngarutseho nshaka kwerekana uko urukundo  abantu bagiriraga abana rwagabanutse, ndetse hamwe ukabona rwaranashize burundu.

Ubundi kera wasangaga umwana agirirwa urukundo n’abantu bose uretse n’ababyeyi bamwibarutse, n’umuryango wose mugari ukobona wita ku bana ndetse umuntu witaye kumwana uwo ariwe wese bakamwita infura.

Aho mu ndangagaciro ziranga infura harimo igira iti: «  Infura ni umuntu wapfa akakurerera. »Ariko kuri ubu usanga abana nta muntu ukibitayeho, ahubwo ubona n’iyo umugabo yapfuye, agasiga umugore n’abana. Abantu batinda ku mugore kurusha uko batekereza ku bana Nyakwigendera yasize.

Ugasanga ikiliyo ntikiranasozwa, ariko abagabo batangiye gusaba umugore ubushuti ngo bazabane, ntibagira umubare. Kandi abenshi baba ari abaribasanzwe ari inshuti z’uyu muryango.

Ukabona barasimburanywa mu cyuma aho uyu mugore ari, abapfunda amafaranga ndetse n’ibindi byøagaciro bitandukanye, ngo bari kumufata mumugongo. Nyamara wajya kureba ugasanga bibereye mu mishinga y’uko agiye kuzamwegukana nyamara abana ba nyakwige ukabona ntamuntu unabitayeho.

Ikibabaje ni uko na nyina ubabyara ujya kubona ukabona ubwenge burasa nubwatakaye, agatangira gushaka abo mu miryango y’umugabo ngo nibaze bafate abana babo, cyangwa akanabashyira, atitaye ku mibereho yabo agasanga umugabo umwe muri abo, kandi ikibabaje akenshi uba unasanga ari urugo rw’abandi narwo agiye gusenya kuko uyu mugabo aba asanganywe urugo.

Ibi ni ibintu maze kubona inshuro irenze imwe, rwose ukabona ahubwo abagabo barakora akanama ngo ubuse ninde usigarana uyu mugore, ukagira ngo ni izindi mpuhwe nibura bafitiye umuryango wasizwe naho ari ukugira ngo bibonere umugore.

Ntibukecya kabiri, umugore aba amaze kwiyibagiza abana, ahubwo ukabona yabonye rugari, afite abagabo benshi bamurera da! Naho abana bakajya mu muryango w’umugabo( Ise ubabyara) yaba bishoboye cyangwa batishoboye ukabona ntacyo bibabwiye, nyina yitwaje ko ntabushobozi afite bwo kubatunga.

Nyamara nyamugore kuko afite abamurera barenze umwe ndetse ntan’umutima uhagaze yifitiye akagenda agasubira ubukumi, reka akiyitaho wamureba ukamuyoberwa ko ari Nyirakanaka wari usanzwe uzi.

Wajya kureba ugasanga infura z’ubu aho kugira ngo bite ku mpfubyi ahubwo bita ku mupfakazi, ariko ari inyungu zabo bashyize imbere. Ubundi umuntu mwarabanaga yaba yapfuye ukita ku mfubyi yasize, abantu bose bakajya bagushima bati: “Disi wabaye inshuti nyanshuti ni uko ntawugenda ngo agaruke ariko nyakwigendera agarutse disi yagushimira,…” Ubu ndibaza koko hari ugenda akagaruka, agasanga uri kumurerera umugore abana badafite hepfo na ruguru, ubanza bafatana mu mashati!

Noneho iyo nyakwigendera yarwaye igihe kirekire, uziko bamurwaza baratangiye imishinga izakurikiraho nyuma y’uko ashizemo umwuka!

Reka nsoze nisabira abantu kugarura ubumuntu ndetse no kureka gushyira irari ryabo imbere y’ibifitiye inyungu umuryango mugari. Uwo mupfakazi aba ari umuntu mukuru yanamenya kwishakira ubuzima. Ariko abana nyine ni abana baba bagikeneye kwitabwaho kugira ngo bazagire aho bigeza.

Cyangwa se niba uri umugabo wagiriye impuhwe uwo mugore, niba wifuza kuzajya mugira nibyo mwigirira nibura mugirire impuhwe n’abana yabyaye nibwo nibura twazemera ko wamugiriye impuhwe kandi nawe mugore wikwirengagiza abana bawe wibyariye, ubwo buzima wagira utari kumwe n’abana bawe simpamya ko hari amahoro wazabugiriramo, byatinda cyangwa bigatebuka wazabona ingaruka mbi.

COMMENTS

Name

business,3,entertainment,25,fashion,6,love,7,news,6,politics,19,science,4,sports,11,tech,6,tips,4,trends,11,
ltr
item
KIGALITRENDS.COM: abagabo bati "ubu usigaye upfa bakakurerera umugore aho kukurerera umwana "
abagabo bati "ubu usigaye upfa bakakurerera umugore aho kukurerera umwana "
https://blogger.googleusercontent.com/img/b/R29vZ2xl/AVvXsEjwpSHSPj18ViN21dGqKM-ZMQcOM3DB3Kh2nMAOMET_JIN6lm6EnlS6mBn8n4vW6oQJ5eC-XXqYJQeT_sSXqGZztXQh5AexDDCJ-mY8rsj-v6lAM5sZSxYyGJxFKbWBN_jHIvDF3i6uUw/s320/love-2055372_1280.jpg
https://blogger.googleusercontent.com/img/b/R29vZ2xl/AVvXsEjwpSHSPj18ViN21dGqKM-ZMQcOM3DB3Kh2nMAOMET_JIN6lm6EnlS6mBn8n4vW6oQJ5eC-XXqYJQeT_sSXqGZztXQh5AexDDCJ-mY8rsj-v6lAM5sZSxYyGJxFKbWBN_jHIvDF3i6uUw/s72-c/love-2055372_1280.jpg
KIGALITRENDS.COM
https://rwandisi.blogspot.com/2018/04/abagabo-bati-ubu-usigaye-upfa.html
https://rwandisi.blogspot.com/
https://rwandisi.blogspot.com/
https://rwandisi.blogspot.com/2018/04/abagabo-bati-ubu-usigaye-upfa.html
true
5037166827040801057
UTF-8
Loaded All Posts Not found any posts VIEW ALL Readmore Reply Cancel reply Delete By Home PAGES POSTS View All RECOMMENDED FOR YOU LABEL ARCHIVE SEARCH ALL POSTS Not found any post match with your request Back Home Sunday Monday Tuesday Wednesday Thursday Friday Saturday Sun Mon Tue Wed Thu Fri Sat January February March April May June July August September October November December Jan Feb Mar Apr May Jun Jul Aug Sep Oct Nov Dec just now 1 minute ago $$1$$ minutes ago 1 hour ago $$1$$ hours ago Yesterday $$1$$ days ago $$1$$ weeks ago more than 5 weeks ago Followers Follow THIS CONTENT IS PREMIUM Please share to unlock Copy All Code Select All Code All codes were copied to your clipboard Can not copy the codes / texts, please press [CTRL]+[C] (or CMD+C with Mac) to copy