Abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star ya munani baherekejwe n’abayobozi ba Bralirwa na EAP, basuye Ingoro y’Amateka yo guhagarika...
Abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star ya munani baherekejwe n’abayobozi ba Bralirwa na EAP, basuye Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside basobanurirwa uburyo yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse ikaza guhagarikwa.
Iyi Ngoro y’Amateka igaragaramo urugendo rw’Ingabo za APR rwaganishije ku ihagarikwa rya Jenoside mu 1994. Iri mu Nteko Ishinga Amategeko mu gice kigana aho umutwe w’Abasenateri ukorera. Aho yubatse, hitwaga CND [Conseil National pour le Développement].
Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi bahataniye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star uyu mwaka, kuri uyu wa Gatanu, basuye Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside, iherereye mu nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura.
Mu bice basuye harimo ibigaragaza amateka y’u Rwanda mu gihe cyo gusinya amasezerano ya Arusha, ibigaragaza abacurabwenge ba Jenoside n’abahezanguni batifuzaga ko amasezerano y’amahoro yagerwaho, ibigaragaza uko Jenoside yashyizwe mu bikorwa n’uko Ingabo zari iza RPF zayihagaritse.
By’umwihariko ubwo bari bageze ku gice kigaragaza uruhare rw’abanyamakuru n’abahanzi nka Simon Bikindi mu gukwirakwiza urwango no gutera ingabo mu bitugu umugambi wa Jenoside, abahanzi bahatanira PGGSS 8 bagaragaje ko umuyoboro bafite wo kugera ku bantu benshi wakoreshejwe nabi bityo bakeneye izindi mbaraga nyinshi kugira ngo batange ubutumwa bufitiye umuryango Nyarwanda akamaro.

COMMENTS