Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu masengesho yo gukiza abarwaryi n’abafte ibikomere by’umutima, yavuze ko abantu bakoze Jenoside bata...
Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu masengesho yo gukiza abarwaryi n’abafte ibikomere by’umutima, yavuze ko abantu bakoze Jenoside batarasaba imbabazi ndetse n’abayirokotse banze kuzitanga bameze nk’inzu iri gushya kandi ifunguye.
Rugirangoga yabitangaje kuri iki Cyumweru mu Isengesho ryo komora ibikomere ryabereye muri Stade Amahoro i Remera.
Imbere y’abasaga ibihumbi icumi bitabiriye iryo sengesho, Padiri Rugirangoga yavuze ko igihugu kitarimo imbabazi kiba umuyonga. Yavuze ko kugira ngo umuntu abe mu mahoro agomba kubabarira kandi uwakoze amakosa na we agasaba imbabazi.
Ati “Tudasabye imbabazi, tudatanze imbabazi tubikuye ku mutima nta bugingo twabona. Gusaba imbabazi no kuzitanga niryo pfundo ry’amahoro.”
Yatanze urugero rwa Yezu Kirisitu wabambwe azira ubusa nta n’umwe umucira akari urutega, nyamara ababikoze akabasabira imbabazi n’amahoro.
Ati “Yezu yabambwe n’abantu bose baba abihayimana, abategetsi na rubanda rwavugaga ngo ‘Ni abambwe’ ariko yabababariye ari ku musaba ndetse anamaze kuzuka ati ‘Mugire amahoro’. Uko Yezu yatubabariye ku musaraba ni nako natwe adusaba kubabarira.”
Rugirangoga wababariye uwamwiciye umubyyei akanafasha abana be babiri abarihira amashuri, yavuze ko igihe utarasaba imbabazi uwo wahemukiye ndetse n’igihe utarabasha kubabarira uwagehumukiye mwese muba mumeze nk’abari mu nzu iri gushya.
Ati “Uwakugiriye nabi agufitiye urufunguzo imbere y’Imana. Uwo wagiriye nabi na we agufitiye urufunguzo imbere y’Imana […] Ntihagire uwitwaza undi, ugomba gusaba imbabazi nazisabe, ugomba kuzitanga abikore. Tumeze nk’abari guhira mu nzu kandi ifunguye. Kugira ngo iyo nzu tuyivemo biraterwa na we, nanjye kugira ngo nyivemo ndagukeneye.”
Yongeyeho ati “Imbabazi dutanga si izacu, imbabazi dusaba si izacu, ni iz’Imana yacu.”

COMMENTS