Perezida Kagame yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 atazigera yibagirana na rimwe ndetse ko n’abantu baba bashaka...
Perezida Kagame yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 atazigera yibagirana na rimwe ndetse ko n’abantu baba bashaka kuyiyibagiza ntaho bazayahungira kuko ari ukuri kw’ibyabaye.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igasiga ubuzima bw’abasaga miliyoni butikiye bazira uko bavutse.
Muri uyu muhango watangijwe no gucana urumuri rw’icyizere rushimangira ibyiyumviro by’abanyarwanda mu Rwanda ruzira amacakubiri, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku mateka ya Jenoside uburyo yateguwe himakazwa gahunda yo guheza umututsi mu bikorwa byose by’igihugu.
Yatanze urugero ku bikorwa birimo gushyiraho ibyangombwa by’amananiza birimo nk’ibyemerera abantu gutura n’ibibaha uburenganzira bwo kugenda mu ntara zitandukanye z’igihugu; byose byakorwaga mu kuronda amoko.
Yakomeje agira ati “Imiyoborere mibi yaranze u Rwanda yubatse ingengabitekerezo ya Jenoside. Nko mu ijambo rye ku wa 19 Ugushyingo 1982 mu Bubiligi, Perezida Habyarimana yavuze ko Abanyarwanda bahungiye mu mahanga badakwiye gutahuka kuko Leta y’u Rwanda itabona aho ibashyira.”
COMMENTS