Peter Greenberg, umunyamakuru uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo, ag...
Peter Greenberg, umunyamakuru uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo, agiye gusohora amashusho ku rugendo rudasanzwe yagiranye na Perezida Kagame ubwo aheruka mu Rwanda.

Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaze gukora ibiganiro mbarankuru n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye ku Isi mu ngendo akora agamije gucukumbura no kwerekana amakuru yimbitse ku buzima bwihariye bw’abenegihugu.
Urugendo rwe mu Rwanda yarukoze muri Nzeri mu 2017, yazengurutse ibice bitandukanye ari kumwe na Perezida Kagame. Kuva ahabumbatiye ubwiza nyaburanga kugeza ahagaragaza intera y’iterambere igihugu cyagezeho ni bimwe mu bikubiye mu mashusho mbarankuru amara isaha yuzuye yafashe mu Rwanda agiye gusohoka.
COMMENTS