Umunyamideli Shadia Mbabazi wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo ni we wari wateguwe ngo afatanye na Dj Tyga mu gususurutsa abago...
Umunyamideli Shadia Mbabazi wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo ni we wari wateguwe ngo afatanye na Dj Tyga mu gususurutsa abagombaga kwitabira igitaramo cy’abambaye masque cyahawe izina rya ‘Mystery’, icyakora iki gitaramo cyabuze abantu bituma na Shaddyboo agera ahabereye iki gitaramo ariko ntiyahinjira.
Iki gitaramo byari byitezwe ko kiba tariki ya 30 Werurwe 2018 ari nabwo cyabaye kibera kuri Platinum Club i Kibagaba mu mujyi wa Kigali, ahitabiriye abantu batarenze mirongo itatu. Bamwe mu baganiriye na Inyarwanda.com kuri iki gitaramo no kubura abantu kwacyo batangaje zimwe mu mpamvu zatumye kititabirwa. Ku isonga havuze ko cyasize kutamamazwa ari nayo mpamvu ikunze kugora abategura ibitaramo hano mu Rwanda.
Usibye kutamamaza ariko hanavugwaga kuba abantu bari batumiwemo ngo basusurutse abahaza nabo ubwabo batari ku rwego rwo hejuru ku buryo abantu babashamadukira bajya kubareba. Tubibutse ko amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda (5,000Frw) ariyo yakwemereraga kwinjira muri iki gitaramo ukanahabwa masque yo kwambara.
COMMENTS