1. Kigali: Ngo abasaga 20 bamaze amezi 8 bafungiwe ahitwa kwa Kabuga i Gikondo Bamwe mu babyeyi n’abagore bafite abana n’abagabo bafung...
1. Kigali: Ngo abasaga 20 bamaze amezi 8 bafungiwe ahitwa kwa Kabuga i Gikondo
Bamwe mu babyeyi n’abagore bafite abana n’abagabo bafungiwe mu kigo ngorora muco ahazwi nko kwa Kabuga I Gikondomu karere ka Kicukiro , bavuga ko abantu babo babayeho nabi, ndetse bakaba ngo banahamaze igihe cy’amezi asaga 8 ,mugihe ubusanzwe amabwiriza y’umujyi wa Kigali ateganya iminsi 72, .Abafunzwe muri ubwo buryo ni byo bashingiraho bavuga ko ari akarengane.
reba video
2. Barashinja kaminuza ya UTAB kubima impamyabumenyi.
Bamwe mu bize muri gahunda izwi nka Post Graduate Diploma in Education muri kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba UTAB barashinja ubuyobozi bw’iyi kaminuza kubima nkana impamyabumenyi zabo nyamara bamaze imyaka isaga ibiri bararangije kuyigamo banujuje ibisabwa.
Aba banyeshuri bagera kuri 86 bagaragaza ko buri umwe yagiye atanga amafaranga y’ishuri arenga ibihumbi 800 kugira ngo bige muri iyi gahunda none ngo birangiye badahawe impamyabushobozi kandi bari ku rutonde rw’abagombaga kuzihabwa.
Benshi muri bo n’ubundi basanzwe bakora akazi ko kwigisha hirya no hino mu gihugu,batewe impungenge n’uko isaha n’isaha bashobora kwirukanwa muri aka kazi bitewe n’uko nta kigaragaza ko bize uburezi muri iyo kaminuza, bityo bakabiheraho basaba kurenganurwa.
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTAB busa n’ubuhakana ibyo aba banyeshuri bavuga gusa bukemeza ko iki kibazo kiri mu nzira yo gukemuka.Umuyobozi wayo Prof. Dr. Padiri Nyombayire Faustin yabwiye TV/Radio One ko bagiranye amasezerano na kaminuza yo muri Uganda yitwa Bishop Stuart University ngo bigishe aba banyeshuri ikazanabaha impamyabumenyi gusa ngo yaje gutinda kuzibaha.
SOMA INKURU IRAMBUYE HANO
3. minister musoni yasezerewe kubuyobozi


COMMENTS