Imyaka yari ibaye myinshi ikibazo cy’aba Djs bacuruza ibihangano bagafungwa bazira kutumvikana n'amashyirahamwe yabaga yaratsindiye isok...
Imyaka yari ibaye myinshi ikibazo cy’aba Djs bacuruza ibihangano bagafungwa bazira kutumvikana n'amashyirahamwe yabaga yaratsindiye isoko. Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Mata 2018 ni bwo habaye inama yahuje abahanzi n’inzego zishinzwe kubarengera yafatiwemo imyanzuro myinshi ariko uw'ingenzi ukaba ari uguhagarika akajagari kari.
Nk'uko twabitangarijwe na Intore Tuyisenge uhagarariye abahanzi ba muzika yagize ati” Ingingo nyamukuru yari Impano yanjye, ubukungu bwanjye"My Talent my wealth" Ni ubukangurambaga twihaye bw'amezi atatu twatangiye kuwa 23 Werurwe 2018 bukazasozwa kuwa 23 Kamena 2018 ubwo hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa muzika.

Muri ubu bukangurambaga tuzibanda cyane kugushishikariza abahanzi kwandikisha ibihangano byabo kugira ngo uwo mutungo wabo ubabyarire inyungu, Ikindi ni ugukangurira abakoresha ibihangano byacu muburyo bu babyarira inyungu kugira icyo baha banyiri ibihangano kuko natwe tuba twashoye amafaranga kugira ngo cya gihangano akoresha akibone.”
Muri iyi nama kandi yitabiriwe n'abahanzi baturutse hirya no hino mu ntara z'igihugu bababajwe cyane n’abantu cyangwa koperative zibitwaza zikajya gufungisha abantu bavuga ko bacururiza abahanzi. Basaba Federation ya Muzika n'umuyobozi w'Inama y'igihugu y'abahanzi ko ibyo bihagarara ndetse ko niba hari nabafunzwe kuri ubwo buryo izo nzego zireberera abahanzi zakora ibishoboka bakarekurwa kuko ababikoze babikora mu nyungu zabo atari izabahanzi.
COMMENTS