Hari kuwa kane w’icyumweru gishize ni bwo abatuye mu kagari ka Mwendo mu murenge wa kigali, akarere ka Nyarugenge banyoye inzoga ku kabar...
Hari kuwa kane w’icyumweru gishize ni bwo abatuye mu kagari ka Mwendo mu murenge wa kigali, akarere ka Nyarugenge banyoye inzoga ku kabari k’uwitwa Nkurunziza nyuma ngo baza kurwara bararemba aho kugeza ubu batatu muri bo bamaze kwitaba imana abandi batanu bakaba barwaye bameze nabi kwa muganga
Abaturage bo muri ako gace baganirije TV1 na Radio one bavuze ko izi nzoga banyoye zishobora kluba zari zihumanye ngo cyane ko abapfuye bose bagiye bapfa bafatwaga mu buryo bumwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali Bwana Rutubuka Emmanuel we ntavuga rumwe n’aba baturage ku bijyanye n’uko izo nzoga zahitanye abatrage zaba zari zihumanyije ahubwo akavuga ko bishwe n’inzoga z’inkorano ziba zitujuje ubuziranenge.
Ubwo TV na Radio One byakoraga iyi nkuru,imirambo y’abahitanwe n’iyo nzoga yari ikiri ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku kacyiru mu karere ka Gasabo ngo bayisuzume bamenye impamvu nyakuri yabaye intandaro y’izo mpfu.

COMMENTS