menya byinshi kubijyanye na Bibiliya na siyansi(science)

Ese Bibiliya ihuza na siyansi? None se iyo Bibiliya igize icyo ivuga kuri siyansi, iba ivuga ukuri? Suzuma icyo ibyaremwe bigaragaza n’icy...

Ese Bibiliya ihuza na siyansi? None se iyo Bibiliya igize icyo ivuga kuri siyansi, iba ivuga ukuri? Suzuma icyo ibyaremwe bigaragaza n’icyo abahanga mu bya siyansi babivugaho
umva icyo bamwe babivugaho

Umushakashatsi mu by’ubwonko asobanura imyizerere ye

Porofeseri Rajesh Kalaria yigisha muri kaminuza ya Newcastle mu Bwongereza. Amaze imyaka irenga 40 akora ubushakashatsi ku bwonko bw’umuntu. Yemeraga ubwihindurize ariko ubu ntakibwemera. Nimukanguke! yamubajije ibijyanye n’akazi ke n’imyizerere ye.
Wahoze mu rihe dini?
Data yavukiye mu Buhindi naho mama avukira muri Uganda, nubwo na we ari Umuhindi. Bakurikizaga imigenzo y’Abahindu. Ndi uwa kabiri mu bana batatu. Twari dutuye i Nayirobi muri Kenya, duturanye n’abandi Bahindu benshi.
Ni iki cyatumye ukunda siyansi?
Nashishikazwaga n’inyamaswa cyane, kandi nakundaga gutemberana n’inshuti zange, tukajya mu misozi kandi tukararayo kugira ngo twitegereze inyamaswa neza. Nifuzaga kuzaba umuganga w’amatungo. Ariko maze kubona impamyabushobozi mu ishuri rikuru ryigisha ubumenyi ngiro ry’i Nayirobi, nakomereje muri kaminuza y’i Londres mu Bwongereza aho nize iby’ubuvuzi, nkaza no kuba umushakashatsi mu birebana n’ubwonko bw’umuntu.
Ese ibyo wize byatumye uhindura imyizerere yawe?
Yego. Uko nagendaga menya byinshi muri siyansi, ni ko nagendaga mbona ko imigenzo n’imyizerere y’Abahindu, urugero nko gusenga inyamaswa n’ibishushanyo, ari ibinyoma.
Kuki wemeraga inyigisho y’ubwihindurize?
Nkiri muto, abantu benshi bemeraga ko ubwihindurize bwatangiriye muri Afurika kandi ibyo ni na byo twigaga ku ishuri. Nanone abarimu batubwiraga ko abantu b’intiti bose kandi bazwi cyane muri siyansi, bemera ubwihindurize.
 Kuki waje kwisubiraho ntukomeze kwemera ubwihinduruze?
Igihe nigaga ibinyabuzima, hari umunyeshuri wambwiye zimwe mu nyigisho zo muri Bibiliya Abahamya ba Yehova bamwigishaga, maze ngira amatsiko. Ibyo byatumye njya mu ikoraniro ry’Abahamya ryabereye mu kigo nigagamo i Nayirobi. Nyuma yaho, Abahamya babiri b’abamisiyonari bansobanuriye zimwe mu nyigisho zo muri Bibiliya. Bambwiye ibyo bizera ku birebana n’Umuremyi, ari na we usubiza ibibazo by’ingenzi twibaza, numva bisobanutse kandi byumvikana neza.
Ese ibyo wize mu buvuzi byatumye utizera ko Imana ari umuremyi?
Oya. Kubera ko nize imiterere y’umubiri w’umuntu, nabonye ko ibinyabuzima bihambaye. Kuvuga ko ibyo bintu bihambaye bityo byapfuye kubaho, numvaga ko byaba ari ubujiji.
Ese waduha urugero?
Nize ibijyanye n’ubwonko bw’umuntu kuva mu ntangiriro y’imyaka ya za 70 kandi na n’ubu buracyantangaza. Ubwonko ni bwo bugenga ibitekerezo byacu, bugatuma twibuka ibintu kandi bukagenzura imikorere y’umubiri wacu. Nanone ni bwo bukoresha ibyumviro byacu hafi ya byose kandi bugasesengura ubutumwa buturutse imbere mu mubiri cyangwa hanze yawo.
Kugira ngo ubwonko bwacu bukore neza, bubifashwamo n’ingirabuzimafatizo, zigizwe ahanini n’urusobe rw’imyakura n’ibindi bintu byo mu rwego rwa shimi. Ubwonko bw’umuntu bufite imyakura ibarirwa muri za miriyari, yose ikaba ihana amakuru ibinyujije mu mitsi miremire. Umwakura umwe ushobora gukorana n’indi myakura ibarirwa mu bihumbi, binyuze ku dutsi tuyihuza. Ibyo bigaragaza ko imyakura ikorana n’ubwonko ari myinshi cyane. Iyo myakura ingana ityo n’imitsi ihuza iyo myakura, bikorana neza kandi bigakora kuri gahunda mu buryo butangaje. bavuga kunkomoko y'ubuzima

“Nemera ko Imana ari yo yaremye ibinyabuzima”

Brett Schenck ni impuguke mu kubungabunga ibidukikije muri Amerika, akaba ari mu kiruhuko cy’iza bukuru. Yize ibijyanye n’ubwuzuzanye bw’ibimera, inyamaswa n’ibindi bidukikije. Kuki yizera ko hariho Umuremyi? Igazeti ya Nimukanguke! yagiranye ikiganiro na we, imubaza impamvu yizera Imana hamwe n’ubushakashatsi bwe mu bya siyansi.
Ubundi uri muntu ki?
Data yari injenyeri mu birebana n’imashini. Yanshishikarizaga kuziga imibare na siyansi. Nkiri muto, nashishikazwaga n’ibimera n’inyamaswa nabonaga mu migezi no mu byuzi byo hafi y’iwacu mu mudugudu wa New Paris, muri leta ya Ohio muri Amerika. Ku bw’ibyo, igihe najyaga kwiga muri kaminuza ya Purdue, nize ibijyanye 

COMMENTS

Name

business,3,entertainment,25,fashion,6,love,7,news,6,politics,19,science,4,sports,11,tech,6,tips,4,trends,11,
ltr
item
KIGALITRENDS.COM: menya byinshi kubijyanye na Bibiliya na siyansi(science)
menya byinshi kubijyanye na Bibiliya na siyansi(science)
https://blogger.googleusercontent.com/img/b/R29vZ2xl/AVvXsEg9ODy14o68GWe1a_A92tePDNLB6WvDuT9BnFxcm1OnYOPebHpVq8r1v09ipdwOW8Psh8wH9gQ9Cn_0k7hbPE3gn9MymOHL9beWLnHTjqt858a-LYAxqVwVLEgyvnpBU0nyjxM5OoX9Tg/s320/102013125_univ_pnr_lg.jpg
https://blogger.googleusercontent.com/img/b/R29vZ2xl/AVvXsEg9ODy14o68GWe1a_A92tePDNLB6WvDuT9BnFxcm1OnYOPebHpVq8r1v09ipdwOW8Psh8wH9gQ9Cn_0k7hbPE3gn9MymOHL9beWLnHTjqt858a-LYAxqVwVLEgyvnpBU0nyjxM5OoX9Tg/s72-c/102013125_univ_pnr_lg.jpg
KIGALITRENDS.COM
https://rwandisi.blogspot.com/2018/04/menya-byinshi-kubijyanye-na-bibiliya-na.html
https://rwandisi.blogspot.com/
https://rwandisi.blogspot.com/
https://rwandisi.blogspot.com/2018/04/menya-byinshi-kubijyanye-na-bibiliya-na.html
true
5037166827040801057
UTF-8
Loaded All Posts Not found any posts VIEW ALL Readmore Reply Cancel reply Delete By Home PAGES POSTS View All RECOMMENDED FOR YOU LABEL ARCHIVE SEARCH ALL POSTS Not found any post match with your request Back Home Sunday Monday Tuesday Wednesday Thursday Friday Saturday Sun Mon Tue Wed Thu Fri Sat January February March April May June July August September October November December Jan Feb Mar Apr May Jun Jul Aug Sep Oct Nov Dec just now 1 minute ago $$1$$ minutes ago 1 hour ago $$1$$ hours ago Yesterday $$1$$ days ago $$1$$ weeks ago more than 5 weeks ago Followers Follow THIS CONTENT IS PREMIUM Please share to unlock Copy All Code Select All Code All codes were copied to your clipboard Can not copy the codes / texts, please press [CTRL]+[C] (or CMD+C with Mac) to copy