Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yatangaje ko mu mwaka utaha wa 2019 ari bwo ibizamini bya leta bishingiye ku nteganyanyigisho is...
Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yatangaje ko mu mwaka utaha wa 2019 ari bwo ibizamini bya leta bishingiye ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi bizatangira gukorwa
Ibi bije nyuma y’aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Isaac Munyakazi, amenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’iby’Amashuri yisumbuye bizabazwa ku masomo asanzwe nk’uko byakozwe umwaka ushize.
Yavuze ko amasomo y’inyongera yagombaga kubazwa mu kizamini cya Leta hakurikijwe Integanyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi (Competence Based Curriculum) ari yo, Ikoranabuhanga (ICT), Literature in English (Ubuvanganzo mu rurimi rw’Icyongereza, Igifaransa (French) n’Igiswahili (Swahili) mu cyiciro rusange; Imibare (Sub-mathematics) n’Igifaransa (French) mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye atazabazwa mu kizamini cya Leta muri uyu mwaka wa 2018 kubera imbogamizi zagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi nteganyanyigisho.
Minisitiri Mutimura yavuze ko impamvu yatumye ibi bizamini bidakorwa muri uyu mwaka ari ibitabo bijyanye n’iyo nteganyanyigisho bitagereye ku mashuri ku gihe.
Yagize ati “Turakora uko bishoboka kose kugira ngo umwaka utaha (2019), ibizamini bizakorwe nk’uko biteganyijwe bishingiye kuri iyo nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi; umwaka utaha ndahamya ko tuzaba twabigezeho.”
Yakomeje agira ati “Ayo masomo arigishwa ariko ntiyigishwa ku buryo twifuza, nk’uko nabibagaragarije hari ibitabo byinshi by’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bigomba kuba byarageze ku mashuri. Ibitabo bikagurwa hanze y’igihugu ntibyandikwe n’abaturarwanda hakagenda amafaranga menshi kandi noneho ntibigere no ku banyeshuri, inyigisho ntizinoge nkuko twifuza, turahamya ko umwaka utaha tuzaba twabigezeho. Ni na yo mpamvu dufata ibyemezo bikomeye, ababifitemo intege nkeya, abadindiza izo porogaramu nk’uko leta yabyiyemeje bazajya babibazwa.”
Ibura ry’ibi bitabo ni imwe mu mpamvu zatumye Guverinoma ihagarika abayobozi batanu b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) ku wa Gatatu
.

COMMENTS