Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside barenga 250,000, banacane Urumuri rw’I...
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside barenga 250,000, banacane Urumuri rw’Icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanya n’Abanyarwanda mu Rugendo rwo Kwibuka ku Nshuro ya 24 no mu Mugoroba wo Kwibuka ubera kuri Sitade Amahoro, aho urubyiruko rw’Abanyarwanda bacana Urumuri mu rwego rwo kwibuka abarenga Miliyoni imwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi igira iti " Twibuke Twiyubaka".
COMMENTS