SINACH yashimishije abitabiriye igitaramo cyaberaga i kigali mu mvura yagwaga

Mu mvura ijojoba n’imbeho y’ubutita, umuhanzi Osinachi Joseph [Sinach] yataramiye ibihumbi by’abihebeye umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana ...

Mu mvura ijojoba n’imbeho y’ubutita, umuhanzi Osinachi Joseph [Sinach] yataramiye ibihumbi by’abihebeye umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana mu gitaramo cya Easter Celebration cyateguwe na Patient Bizimana cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 1 Mata 2018.


Easter Celebration Pan African Chapter yahuriranye n’imvura yatangiye kugwa ubwo abahanzi bayitumiwemo bisuganyaga mbere yo kujya ku rubyiniro.
Abantu batangiye kugera aho igitaramo cyabereye mu Marembo ya Stade Amahoro ahagana saa munani ndetse mu mihanda y’i Remera hari urujya n’uruza rw’abacyerekezamo ndetse bamwe bafashe ibyicaro.
Ibicu bikimara kumanura imvura ahagana saa kumi na 29, abari bicaye banyarutse bashaka aho bikinga, bongera kuhagaruka nyuma y’isaha n’iminota 28 itangiye guhita. Nubwo ibicu byari bibuditse imvura, ntibyabujije abiganjemo abakinnyi, abahanzi, abavugabutumwa n’abandi kwitabira igitaramo cyanditse amateka yo kuba aricyo cya mbere mu biremereye mu muziki uhimbaza Imana cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro.
Iki gitaramo cyari cyakoranyirije hamwe abakomeye mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda bayobowe na Patient Bizimana wagiteguye; Israel Mbonyi uri mu bakunzwe cyane na Uwimana Aimé ufatwa nk’inararibonye mu ndirimbo ziramya Imana. Aba bahanzi bari baherekejwe n’icyamamare, Sinach uri mu bakomeye muri Afurika ari nawe wasoje igitaramo.
Ahagana saa 18:08 nibwo Uwimana Aimé yageze ku rubyiniro, mu gihe abakunzi b’umuziki we bari bakiri kwisuganya bagaruka mu byicaro byabo.
Uyu muhanzi wishimiwe mu ndirimbo “Here I am to Worship”, “Nyibutsa” na ‘‘Akira amashimwe’’, yakurikiwe na Mbonyi Israel wongeye kwerekwa urukundo kubera ibihangano bye byururutsa imitima bikayiremamo ibyiringiro. Yahise akorerwa mu ngata na Patient Bizimana ari nawe wakiriye Sinach, wari witabwe n’imbaga.
Abahanzi bagaragaje ko bahagaze bwuma baherekezwaga n’amashyi y’urufaya nyuma yo kuririmba nk’ikimenyetso cy’uko abari mu gitaramo banyuzwe n’ubutumwa busasiwe n’amajwi agororotse n’umuziki uzira amakaraza.
Sinach yakuriwe ingofero i Kigali

COMMENTS

Name

business,3,entertainment,25,fashion,6,love,7,news,6,politics,19,science,4,sports,11,tech,6,tips,4,trends,11,
ltr
item
KIGALITRENDS.COM: SINACH yashimishije abitabiriye igitaramo cyaberaga i kigali mu mvura yagwaga
SINACH yashimishije abitabiriye igitaramo cyaberaga i kigali mu mvura yagwaga
https://blogger.googleusercontent.com/img/b/R29vZ2xl/AVvXsEidIwsGUdyz3qpGbf3pc73UMxwlhI7vx1sBR-LRc8Aqb76cCLoqjVzB6lA7Z95vLs72mYcI8qq7B-yhZ5t8GO9n87YoCSuN2edD7_QbD6QoFZovnv8ySW5sRycbOo1Vg7vt0t9HAQCrlg/s320/sinach-1-e1508499105752.jpg
https://blogger.googleusercontent.com/img/b/R29vZ2xl/AVvXsEidIwsGUdyz3qpGbf3pc73UMxwlhI7vx1sBR-LRc8Aqb76cCLoqjVzB6lA7Z95vLs72mYcI8qq7B-yhZ5t8GO9n87YoCSuN2edD7_QbD6QoFZovnv8ySW5sRycbOo1Vg7vt0t9HAQCrlg/s72-c/sinach-1-e1508499105752.jpg
KIGALITRENDS.COM
https://rwandisi.blogspot.com/2018/04/sinach-yashimishije-abitabiriye.html
https://rwandisi.blogspot.com/
https://rwandisi.blogspot.com/
https://rwandisi.blogspot.com/2018/04/sinach-yashimishije-abitabiriye.html
true
5037166827040801057
UTF-8
Loaded All Posts Not found any posts VIEW ALL Readmore Reply Cancel reply Delete By Home PAGES POSTS View All RECOMMENDED FOR YOU LABEL ARCHIVE SEARCH ALL POSTS Not found any post match with your request Back Home Sunday Monday Tuesday Wednesday Thursday Friday Saturday Sun Mon Tue Wed Thu Fri Sat January February March April May June July August September October November December Jan Feb Mar Apr May Jun Jul Aug Sep Oct Nov Dec just now 1 minute ago $$1$$ minutes ago 1 hour ago $$1$$ hours ago Yesterday $$1$$ days ago $$1$$ weeks ago more than 5 weeks ago Followers Follow THIS CONTENT IS PREMIUM Please share to unlock Copy All Code Select All Code All codes were copied to your clipboard Can not copy the codes / texts, please press [CTRL]+[C] (or CMD+C with Mac) to copy