Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yatangaje ko nyuma y’icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika by’aga...

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yatangaje ko nyuma y’icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika by’agateganyo inyungu u Rwanda rwakuraga muri gahunda ihuza iki gihugu n’ibindi bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, hashobora kubaho ibiganiro.
Perezida Donald Trump yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo inyungu u Rwanda rwakuraga muri gahunda ihuza iki gihugu n’ibindi bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara “African Growth and Opportunity Act (AGOA), kandi iki cyemezo kikazatangira kubahirizwa nyuma y’iminsi 60.
Mu ibaruwa Trump yandikiye Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane, yavuze ko azahagarika by’agateganyo inyungu zirimo kugabanyirizwa imisoro n’izindi ziteganywa na AGOA, ku myenda ituruka mu Rwanda kuko rwahagaritse imyenda n’inkweto za caguwa zituruka mu bihugu birimo na Amerika.
Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byafashe icyemezo cyo guca intege imyenda n’inkweto za caguwa bituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza n’ahandi, aho nko mu Rwanda kuva ku wa 1 Nyakanga 2016, ibyinjizwa mu gihugu byongererewe umusoro ukubye inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe.
COMMENTS