Nyuma yo kuvunika ikirenge ubwo yari avuye mu ibazwa ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho bari mu gihugu cya Nigeria, Miss Mutho...
Nyuma yo kuvunika ikirenge ubwo yari avuye mu ibazwa ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho bari mu gihugu cya Nigeria, Miss Muthoni Fiona Naringwa wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya “Miss Africa Beauty Queen” yahise asezera.
Miss Muthoni Fiona akimara kuvunika ubwo yamanukaga Escalier, yahise ajyanwa kwa muganga ndetse nyuma yo kubona ko atabasha gukomeza guhatana, yifuje guhita ataha mu Rwanda, ariko abashinzwe irushanwa bamusaba ko nibura yategereza akareba uko ibirori bigenda, cyane ko biri busozwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu mu mu jyi wa kuri Oriental Hotel, Lekki mu mujyi wa Lagos.
- Imvune Phiona yagize imubujije guhagararira u Rwanda
Muthoni yabwiye IGIHE ko azagera mu Rwanda kuwa mbere tariki 2 Mata.
Miss Muthoni wageze ahabera irushanwa tariki 26 Werurwe, yari ahagarariye u Rwanda, ahatanye na ba Nyampinga bari bitabiriye iri rushanwa bahagarariye ibihugu byabo birimo Nigeria, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Ghana, Cape Verde, Burundi, Cameroun, Kenya, Uganda, Zambia, Somalia, Ethiopia, Gambia ndetse na Mali.
Irushanwa rya Miss Africa Beauty Queen ni ubwa mbere riteguwe, ryahurije hamwe abakobwa 15 bo mu bihugu bya Afurika.
COMMENTS