Muri iyi minsi mu Rwanda heze ubujura bukorerwa ku mbuga nkoranyambaga aho hari abantu biyitirira abazwi bakiba abafana babo cyangwa ababaku...
Muri iyi minsi mu Rwanda heze ubujura bukorerwa ku mbuga nkoranyambaga aho hari abantu biyitirira abazwi bakiba abafana babo cyangwa ababakurikira bakoresheje ubujura bushukana. Hashize iminsi hataka abahanzi n'abandi banyuranye icyakora utahiwe kuri ubu ni Miss Iradukunda Liliane aho hariwamwiyitiriye uri
Uyu mutekamutwe yafunguye konti kuri Facebook ayitirira Iradukunda Liliane. Uyu mutekamutwe akunze kuganira n'abantu ku mbuga nkoranyambaga mwamara kumenyerana akagutekera imitwe ko hari igikorwa agiye gutangira kijyanye n’umushinga we wo gutangiza Club y’Ubukerarugendo bushingiye ku muco cyane ko ari wo mushinga wa Miss Rwanda 2018. Uyu mutekamutwe wiyitiriye Miss Rwanda Liliane asaba buri wese baba bavugana amafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15000frw) yo kwinjira muri iyi Club ndetse akakwaka n’amafaranga y’ikarita y’umunyamuryango.
Ubuhamya bw’umwe mu basore (wifuje ko tudatangaza amazina ye) uyu mutemamutwe yariye amafaranga yabwiye Inyarwanda.com uko byagenze kugira ngo aribwe amafaranga. Yagize ati”Bagitora Miss Rwanda nabonye Page ya Facebook ye nahise nyikurikira ntangira kuvugana nawe nari nzi ko ari Miss Rwanda. Nyuma namwandikiye inbox dutangira kuvugana nyuma duhana nimero za Whatsapp. Nyuma yambwiye iby’umushinga we mubwira ko nta mwanya nkunze kugira ariko kuko numva mushyigikiye mubwira ko namuha mushiki wanjye muto bakajya bajyana muri iyo Club aha yansabye gutangira mushiki wanjye amafaranga…”
Uyu mutangabuhamya ahamya ko yahise atanga ayo mafaranga nyuma akaza kubazwa ay’ikarita y’umunyamuryango nyamara mbere atari yayibwiwe. Ibi byatumye atangira kugira amakenga ariko arihangana ntiyabitindaho. Icyaje kumubwira ko uyu ari umutekamutwe ni uko mu minsi ishize uyu mutekamutwe yongeye kumwandikira amusaba ibihumbi makumyabiri (20000frw) ngo yo kwandikisha Club ye. Ibi ariko byari ikinyoma yabeshyaga uwahaye amakuru Inyarwanda aho yamubeshyaga ko abari bagiye kumwandikishiriza uyu mushinga babaciye 100,000frw ariko we akaba afite 80,000frw bityo akaba yarasabaga 20000frw yo kongeraho kugira ngo ibihumbi 100 byuzure.kwiba abantu.
Iyi ni yo Facebook Page uyu mutekamutwe akoresha
Icyatunguye uyu watekewe imitwe ni uko uyu mutekamutwe afite nimero ibaruye ku mazina ya Iradukunda Liliane ari 0788495713 indi akoresha ubusanzwe kuri Whatsapp atekera imitwe ikaba ari 0780717333 mu gihe iyo ashaka ko umuha amafaranga agusaba kuyiha ngo uwitwa Djafari ukoresha nimero 0787488659.
Inyarwanda.com tukimara kumenya aya twifuje kumenya niba koko Rwanda Inspiration Back Up isanzwe ari abajyanama ba Miss Rwanda hari icyo bazi kuri uyu mutekamutwe maze ku murongo wa Telefone Ishimwe Dieudonne umuyobozi wayo ahita ahamiriza umunyamakuru ko aya makuru bamaze kuyabona ndetse ko hari n'abandi bari kubahamagara icyakora yirinda kuvuga byinshi kuko yabwiye umunyamakuru ko batangiye gukusanya ibimenyetso ngo bafatanye n’inzego zibishinzwe maze uyu mutekamutwe atabwe muri yombi. Ubwo uyu mutekamutwe yishyuzaga amafaranga y'ubunyamuryango atanga nimero ibaruye kuri Iradukunda Liliane ...
Uyu musore amafaranga yaje kuyohereza
Uyu mutekamutwe ntiyanyuzwe yatangiye guhimba indi mitwe



COMMENTS