byo biganiro byabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye Entebbe, baganira ku ngingo byatangajwe ko ziri “mu nyungu z’ibihugu ...
byo biganiro byabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye Entebbe, baganira ku ngingo byatangajwe ko ziri “mu nyungu z’ibihugu byombi.”
Itsinda ryaherekeje Perezida Kagame muri ibi biganiro rigizwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo; Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS), Maj. Gen. Joseph Nzabamwita; Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage n’Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika, Lt. Col. Patrick Karuretwa.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’amakuru y’Abanyarwanda benshi bagiye bafatirwa muri Uganda, ibintu Minisitiri Mushikiwabo aheruka kuvuga ko batigeze bamenya impamvu yabyo. Gusa ngo byaturutse kuri Uganda igihugu Abanyarwanda benshi bagiriyemo akaga, bamwe bagafungwa abandi bagatotezwa, bakaza kurekurwa ariko abandi bakaba bagifunze.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Mushikiwabo yagize ati “Hano mu Rwanda ntabwo dushobora kugirira nabi Abagande, ni bene wacu, dusangiye byinshi, dusangiye n’amaraso, Abagande benshi dufitanye isano.”
Iyi ni inshuro ya kabiri aba bakuru b’ibihugu bahuye guhera muri Mutarama uyu mwaka, ubwo bagiranaga ibiganiro bombi bitabiriye inama ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Addis Ababa muri Ethiopia.
Iyo nama yanakurikiye uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda mu Rwanda, ku wa 6 Mutarama, wari ufite ubutumwa bwa Perezida Museveni.

Ubwo Perezida Kagame yari ategerejwe na Museveni

Perezida Kagame yakirijwe indabo ubwo yari ageze mu Ngoro y'Umukuru w'Igihugu muri Uganda

COMMENTS