Mu gihe u Burundi buri kwitegura gutora Nyampinga wa 2018 asimbuye uwari uriho watowe umwaka ushize, byatangajwe ko uzatorwa azahabwa imo...
Mu gihe u Burundi buri kwitegura gutora Nyampinga wa 2018 asimbuye uwari uriho watowe umwaka ushize, byatangajwe ko uzatorwa azahabwa imodoka nshyashya ndetse n’ikibanza.
Ku munsi w’ejo nibwo I Burundi hatangijwe urugendo rwo gushaka Nyampinga uzasimbura uwa 2017, mu birori byari byitabiriwe na Nyampinga ucyuye igihe Miss Nikuze Annie Bernice n’ibisonga bye ndetse n’abahanzi nka Big Fizzo, Sat-B n’abandi.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe rishinzwe gutegura irushanwa rya Nyampinga muri iki gihugu buvuga ko kuri iyi nshuro rizarangwa n’udushya haba mu mitegurire ndetse no mu bihembo, birimo ubutaka bwa m2 400 ndetse n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Ractis , ibisonga bye bigafungurizwa konti, bigahabwa n’amafaranga.
Kwiyandikisha ku bakobwa bashaka kwitabira irushanwa biratangira none tariki 1 Werurwe bazahagarike tariki 16 Mata uyu mwaka, naho ijonjora ribe kuri 28 na 29 Mata 2018
Nyampinga azatorwa muri Kamena 2018 gusa umunsi nyir’izina nturatangazwa.

COMMENTS