Muri iki gitaramo byatunguranye ubwo umukobwa watangaje ko yitwa Sylivie yahingukaga imbere y’abafana aje kuyobora iki gitaramo nka Mc. U...
Muri iki gitaramo byatunguranye ubwo umukobwa watangaje ko yitwa Sylivie yahingukaga imbere y’abafana aje kuyobora iki gitaramo nka Mc. Uburyo uyu mukobwa yari ateye ni kimwe mu byarangaje benshi ndetse igihe yari ku rubyiniro wumvaga abitabiriye igitaramo bongorerana ko ateye nk'igisabo, gusa amajwi yabo ntiyumvikanaga cyane. Uyu mukobwa ku rubyiniro yari afatanyije n’umusore watangaje ko yitwa George ari nabo bayoboye iki gitaramo.
Usibye uyu mukobwa ariko nanone iki gitaramo cyaririmbyemo King James waje afite ikibazo cy’uburwayi cyane ko yari arwaye grippe wumva ijwi ritameze neza. Ubwo yari ari ku rubyiniro King James ntako atagize ngo ashimishe abakunzi be mu mbaraga ze nke ndetse agera n'aho abyibwirira abafana abasaba kumwihanganira abamenyesha ikibazo afite uko giteye. Icyakora n'ubwo atari ameze neza King James ntiyabuze gushimisha abakunzi ba muzika bari bitabiriye iki gitaramo.
Abahanzi bose bakoze ibishoboka byose ngo bashimishe abakunzi ba muzika ariko noneho by’akarusho hiyongeraho umunyamerikakazi Phyllisia Ross umuhanga mu gucuranga Piano ndetse akaba n’umuririmbyi w’umuhanga cyane wataramiye abari aha babonye ubuhanga budasanzwe bw’uyu muhanzikazi wari watumiwe kuri iyi nshuro. Tubibutse ko ibi bitaramo bya Kigali Jazz Junction bitegurwa na kompanyi ya ‘Rg’ biba buri mpera z’ukwezi muri Kigali Serena Hotel.

COMMENTS