Amavubi U-20: Ikipe y’igihugu yakiriwe na komite nshya ya FERWAFA,

Iyi kipe yakiriwe na komite nshya y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), komite yatowe kuwa 31 Werurwe 2018 ubwo haburaga...

Iyi kipe yakiriwe na komite nshya y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), komite yatowe kuwa 31 Werurwe 2018 ubwo haburaga umunsi umwe ngo umukino ube.
Habyarimana Matiku Marcel visi perezida wa FERWAFA ni we wari umuyobozi mukuru uhagarariye ishyirahamwe. Gusa yari kumwe na Ruhamiriza Eric umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA ndetse na Habineza Emmanuel umunyamabanga mukuru.
Yakira aba bakinnyi ubwo bari bageze mu Rwanda, Habyarimana Matiku Marcel visi perezida wa FERWAFA yabwiye abakinnyi ko bagomba kumva ko urugamba rutarangiye ahubwo ko bagomba kuguma mu mwuka wo kumva ko akazi kagihari kandi ko bizababera byiza mu gihe baba bageze ku rwego rwo hejuru banakuramo Kenya i Kigali kuwa 21 Mata 2018.
Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi y'abatarengeje imyaka 20
Mashami Vincent umutoza mukuru w’iyi kipe y’abakinnyi batarengeje imyaka 20 yavuze ko umukino hari harimo amahirwe yuko u Rwanda rwatsinda umukino wose nubwo ngo utari woroshye. Gusa arashima Jacques Tuyisenge umunyarwanda utaha izamu muri Gor’Mahia FC (Kenya) na Kagere Meddie kuko ngo bafashije abatoza b’u Rwanda kumenya amakuru y’ikipe ya Kenya.
“Wari umukino ukomeye ariko navuga ko twawitwayemo neza kuko twashoboraga no kuba twawutsinda kuko hari uburyo bwinshi twagiye duhusha. Ariko urumva ko ni igihe gito twari tumaranye n’abakinnyi, ntabwo barahuza neza, gusa twakwishimira uko bitwaye mu kibuga n’umusaruro.” Mashami Vincent
Agaruka ku ngingo yo gushima Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie, Mashami Vincent yagize ati”Kenya ni ikipe nziza ifite abakinnyi bamenyereye amarushanwa, ubona ko ni abakinnyi bakina mu cyiciro cya mbere muri Kenya nka Gormahia FC, AFC Leopards, Thica United, Mathare. Ni abakinnyi ubona bafite uburambe mu kazi ugereranyije n’abacu. Ariko na none twashimira abasore bacu bakina hariya cyane cyane Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere kuko mbere y'uko tugerayo bakinnye nabo ibatsinda 2-0, baduhaye amakuru, ni na bimwe mu byadufashije mbere y’umukino kuko twagiye gukina tuzi abakinnyi bagenderaho”.

SOMA INKURU HANO

COMMENTS

Name

business,3,entertainment,25,fashion,6,love,7,news,6,politics,19,science,4,sports,11,tech,6,tips,4,trends,11,
ltr
item
KIGALITRENDS.COM: Amavubi U-20: Ikipe y’igihugu yakiriwe na komite nshya ya FERWAFA,
Amavubi U-20: Ikipe y’igihugu yakiriwe na komite nshya ya FERWAFA,
https://blogger.googleusercontent.com/img/b/R29vZ2xl/AVvXsEhdtvzLUoLErtrwnOGEJmvgWdcCLilrGyAHCLs9sL0eIplIZbD6j5XRFpPY-GLh-IbSbxxVG6Z1JBOq6PY5p40q2EjaU1R-QBcmII2D8baN4vBjZqAkwPqFrfL9TaVDE360UiwOAxIshA/s320/1522690002_img_0934.jpg
https://blogger.googleusercontent.com/img/b/R29vZ2xl/AVvXsEhdtvzLUoLErtrwnOGEJmvgWdcCLilrGyAHCLs9sL0eIplIZbD6j5XRFpPY-GLh-IbSbxxVG6Z1JBOq6PY5p40q2EjaU1R-QBcmII2D8baN4vBjZqAkwPqFrfL9TaVDE360UiwOAxIshA/s72-c/1522690002_img_0934.jpg
KIGALITRENDS.COM
https://rwandisi.blogspot.com/2018/04/amavubi-u-20-ikipe-yigihugu-yakiriwe-na.html
https://rwandisi.blogspot.com/
https://rwandisi.blogspot.com/
https://rwandisi.blogspot.com/2018/04/amavubi-u-20-ikipe-yigihugu-yakiriwe-na.html
true
5037166827040801057
UTF-8
Loaded All Posts Not found any posts VIEW ALL Readmore Reply Cancel reply Delete By Home PAGES POSTS View All RECOMMENDED FOR YOU LABEL ARCHIVE SEARCH ALL POSTS Not found any post match with your request Back Home Sunday Monday Tuesday Wednesday Thursday Friday Saturday Sun Mon Tue Wed Thu Fri Sat January February March April May June July August September October November December Jan Feb Mar Apr May Jun Jul Aug Sep Oct Nov Dec just now 1 minute ago $$1$$ minutes ago 1 hour ago $$1$$ hours ago Yesterday $$1$$ days ago $$1$$ weeks ago more than 5 weeks ago Followers Follow THIS CONTENT IS PREMIUM Please share to unlock Copy All Code Select All Code All codes were copied to your clipboard Can not copy the codes / texts, please press [CTRL]+[C] (or CMD+C with Mac) to copy