amavubi u 20 yanganyije na kenya iwabo muri kenya

Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20, yihagazeho imbere ya Kenya mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’iyi my...

Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20, yihagazeho imbere ya Kenya mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’iyi myaka kuri iki Cyumweru, zinganya igitego kimwe kuri kimwe ibifashijwemo na rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague
Kenya yari imbere y’abafana bayo ni yo yabonye igitego mbere, ku munota wa gatandatu gitsinzwe na Richard Odaga.
Amavubi atozwa na Mashami Vincent ntiyacitse intege kuko yakomeje gukoresha imbaraga nyinshi ashaka kwishyura biza kuyihira mu minota ya nyuma y’umukino ku gitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague.
Ni umusaruro mwiza kuri iyi kipe yari imaze icyumweru n’iminsi mike itangiye gukorana imyitozo kuko mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagati ya tariki 21 na 22 z’uku kwezi, izaba isabwa gutsinda ariko no kunganya ubusa ku busa bikaba byayihesha gukomeza mu kindi cyiciro.
U Rwanda nirubasha gusezerera Kenya, ruzahura na Zambia ifite iki gikombe giheruka mu ijonjora rya nyuma. Iri rushanwa rizabera muri Niger mu 2019 rikazitabirwa n’amakipe umunani azaba yitwaye neza.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Kenya: Humphrey Katasi (GK), Boniface Onyango, Yussuf Mainge, Ezekiel Nyati, Tom Teka, Alpha Onyango, Richard Odada, Vincent Wasambo, Musa Masika, Keegan Ndemi, Sydney Lokale

U Rwanda: Fiacre Ntwari, Prince Buregeya, Placide Aime Uwineza, Govin Marc Nshimiyimana, Christian Ishimwe, Saleh Nyirinkindi, Janvier Bonane, Saleh Ishimwe, Protais Sindambiwe, Rague Byikingiro, Bogarde Cyitegetse.

COMMENTS

Name

business,3,entertainment,25,fashion,6,love,7,news,6,politics,19,science,4,sports,11,tech,6,tips,4,trends,11,
ltr
item
KIGALITRENDS.COM: amavubi u 20 yanganyije na kenya iwabo muri kenya
amavubi u 20 yanganyije na kenya iwabo muri kenya
https://blogger.googleusercontent.com/img/b/R29vZ2xl/AVvXsEj-IlmnIk9pHca7r1JShG28BuD-ZOvLG79dUsY7mCQ5T4lx96zIle5mWbQmuXWSWxvqZFrTLc4hyphenhyphen4HoTZFEV4GeGSfC0T-7gx5VigTXQhkK4yE1J4x8ff7xuxNbKRiA9qazyUrj3rugMA/s400/amavubiu20k.jpg
https://blogger.googleusercontent.com/img/b/R29vZ2xl/AVvXsEj-IlmnIk9pHca7r1JShG28BuD-ZOvLG79dUsY7mCQ5T4lx96zIle5mWbQmuXWSWxvqZFrTLc4hyphenhyphen4HoTZFEV4GeGSfC0T-7gx5VigTXQhkK4yE1J4x8ff7xuxNbKRiA9qazyUrj3rugMA/s72-c/amavubiu20k.jpg
KIGALITRENDS.COM
https://rwandisi.blogspot.com/2018/04/amavubi-u-20-yanganyije-na-kenya-iwabo.html
https://rwandisi.blogspot.com/
https://rwandisi.blogspot.com/
https://rwandisi.blogspot.com/2018/04/amavubi-u-20-yanganyije-na-kenya-iwabo.html
true
5037166827040801057
UTF-8
Loaded All Posts Not found any posts VIEW ALL Readmore Reply Cancel reply Delete By Home PAGES POSTS View All RECOMMENDED FOR YOU LABEL ARCHIVE SEARCH ALL POSTS Not found any post match with your request Back Home Sunday Monday Tuesday Wednesday Thursday Friday Saturday Sun Mon Tue Wed Thu Fri Sat January February March April May June July August September October November December Jan Feb Mar Apr May Jun Jul Aug Sep Oct Nov Dec just now 1 minute ago $$1$$ minutes ago 1 hour ago $$1$$ hours ago Yesterday $$1$$ days ago $$1$$ weeks ago more than 5 weeks ago Followers Follow THIS CONTENT IS PREMIUM Please share to unlock Copy All Code Select All Code All codes were copied to your clipboard Can not copy the codes / texts, please press [CTRL]+[C] (or CMD+C with Mac) to copy