Amavubi y’abaterengeje imyaka 20 ubu aritegura guhura n’ikipe ya Zambia nyuma yo gusezerera ikipe ya Kenya Rising Stars, hateranyijwe umu...
Amavubi y’abaterengeje imyaka 20 ubu aritegura guhura n’ikipe ya Zambia nyuma yo gusezerera ikipe ya Kenya Rising Stars, hateranyijwe umusaruro w’imikino yombi.
Mu mukino ubanza u Rwanda rwanganyije na Kenya Rising Stars igitego kimwe kuri kimwe (1-1), ari nabyo byatumye u Rwanda rukomeza kuko mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, ubwo amakipe yombi yakinaga umukino wa kabiri nta yabashije kuboneza mu izamu, bityo biba amahirwe ku ikipe y’igihugu amavubi.
Muri uyu mukino utari woroshye amavubi yarwanaga no kurinda izamu ariko ishaka n’uburyo nibura yabona icy’umutekano, ku rundi ruhande ariko ikipe kenya nayo irwana no kwikuraho igisuzuguriro cy’igitego yatsindiwe iwayo, ariko ntibyayihira kuko umukino warangiye itabashije kuboneza mu izamu, umukino kandi wanagaragayemo uruhare rukomeye rw’abanyezamu bakoze ibishoboka byose kugira ngo bakize amazamu yabo.
Biteganijwe ko umukino utaha ubwo u Rwanda ruzaba rukina na Zambia mu ijonjora rya nyuma, yabasha gukomeza ikazahita yinjira mu gikombe cya Afurika kizakinirwa muri Niger umwaka utaha wa 2019.
YISANGIZE INSHUTI.
COMMENTS