Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo umuhanzi Ngabo Meddy yakoreye igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yitezweho g...
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo umuhanzi Ngabo Meddy yakoreye igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yitezweho gushimisha abanyarwanda baba muri Leta ya Kentucky. Uko yari abyitezweho ni nako yabigenje cyane ko uyu muhanzi ukunzwe n’abanyarwanda yagerageje gushimisha abari bitabiriye igitaramo cye.
Muri iki gitaramo hari higanjemo umubare munini w’urubyiruko rw’abanyarwanda barimo abakobwa beretse Meddy urukundo ku rwego rwo hejuru. Abenshi barigaragaje ku rubyiniro bakazamuka bakajya gufatanya na Meddy kubyina nyinshi mu ndirimbo ze zinyuranye. Meddy yageze hagati yunganirwa na Adrien Misigaro wamusanze ku rubyiniro baririmbana indirimbo bakoranye yitwa ‘Ntaco nzaba’.
Usibye Adrien Misigaro ariko muri iki gitaramo haririmbye undi musore w’umunyarwanda uzwi nka Mfizi Lucky ari nawe wabanjirije Meddy ku rubyiniro. Meddy ubwo yari ku rubyiniro ageze hagati igitaramo yabwiye abafana ko agiye kubaririmbira indirimbo ye akunda cyane kurusha izindi aha akaba yaragize ati” Munyumve, ngiye kubaririmbira indirimbo yanjye nkunda kurusha izindi, reka Dj adufashe…” Nyuma y’aya magambo bahise bazamura indirimbo ya Meddy yise ‘Ntawamusimbura’ bivuze ko iyi ari yo ndirimbo Meddy akunda kurusha izindi ze.

COMMENTS